Ibijumba :

Ibijumba ni igihingwa cy’ingirakamaro kuko cyunganira urugo mu bihe bisanzwe cyane cyane ariko mu gihe cy’akanda.

Mu bijumba ariko ntihabamo ibitunga umubiri bihagije nk’ibyo dusanga mu bishyimbo cyangwa mu mashaza.

Niyo mpamvu kubihorera byonyine bituma umuntu ashobora gufatwa n’indwara ziterwa no kurya nabi.

Ibijumba ni imbuto ikunda cyane cyane ubutaka bw’urubumba mu rusenyi.

Iyo mbuto yera ku cyatsi kirandaranda bita umugozi w’ikijumba.

Iyo mbuto uyisanga mu bihugu bishyuha.

Muri ibyo bihugu ibijumba ntibirushya ihinga, imigozi ishora byinshi kandi bifite icyanga.

Imigozi y’ibijumba iterwa mu mabimba cyangwa mu mirenzo, bakayitera babanje kuyica ingeri.

Mu turere tuvamo izuba ryinshi, ibijumba bishobora guhingwa umwaka wose.

Igihe cyiza cy’ihinga ni icy’imvura iri mu rugero, kuko imvura nyinshi nayo nidatuma bishora neza.

Aho byera vuba, ibijumba bishobora gukurwa hashize amezi ane cyangwa atanu.

Ahadashyuha bishobora kwerera amezi arindwi nabwo kandi bikaba bito bito.

Kwera vuba cyangwa gutinda biterwa n’ubwoko bw’imigozi.

Ibijumba ntibihunikwa igihe kirekire.

Uko bisanzwe, bakura ibyo bashobora kumara mu gihe kiringaniye.

Icyo gihe barobanura ibyakomeretse mu ikura, ibizima bakabyanika bitaronze, bikazaribwa ari imihonge.

Ibijumba ni kimwe mu bihingwa bya mbere birwanya inzara, kuko byera vuba bikaramira urugo; ndetse urutabifite bavuga ko ruba rushonje.